Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Abagororwa mu Igororero rya Nyarugenge bibukijwe ingaruka mbi z’ihohoterwa

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’Isi igira itiDufatanye kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa hifashishijwe ikoranabuhanga.” Ni mugihe insanganyamatsiko y’Igihugu cyacu na yo igira iti “Twubake umuryango uzira ihohotera.”

Umushinjacyaha waturutse   ku Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ushinzwe gukurikirana ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa, Mukasano Alice, ubwo yaganirizaga abagororwa, yabibukije ko ihohoterwa atari iryo ku gitsina gusa ko ahubwo n’ibindi bikorwa bigamije ishimishamubiri ari icyaha. Yanagarutse kwicuruzwa ry’abantu rigikorwa hamwe mu bihugu nubwo mu Rwanda rikiri ku kigero cyo hasi.

Abagororwa bafungiwe icyaha cy’ihohoterwa ryaba irishingiye ku gitsina ndetse no guhoza ku nkeke abo bashakanye  bishimiye cyane amasomo n’impanuro bahawe ndetse  bamwe muri bo batanga ubuhamya  ubwinshi bwahurije ku kuba bicuza ibyaha bakoze bakaba banabisabira imbabazi.