Abanyamuryango ba ARSENAL FAN COMMUNITY basuye Abagororwa n’abantu bafunze ku Igororero rya Huye na Nyarugenge.
Kur'uyu wa 10 na 11 ukwakira 2026 ku Igororero rya Huye ni rya Nyarugenge Umuryango w’abafana ba Arsenal ikipe y’umupira w’amaguru yo mu bwongereza bakinanye umupira w’amaguru mu rwego rwo gusabana n’abagororwa cyane cyane abafana ba Arsenal kandi babashyikirije impano zitandukanye z’irimo imipira yo gukina, imyambaro n’ibikoresho by’isuku
Umuyobozi waje ayoboye itsinda ry’abafana ba Arsenal mu Rwanda BIGANGO Valantin yagize ati:” ibi bikorwa tubitegura hagamijwe kwerekana ko umupira udakwiye kurangirira gusa mukibuga, n’ibikorwa byababereye imbarutso nyuma yuko bahura bagatangira gufana Arsenal, akomeza avugako intego yabo aruguhuza imbaraga, kandi ashimangira ko iyi gahunda izarushaho gutanga umusaruro kubantu bose babakeneye, yasoje ashimira Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora m’ URwanda( RCS) kubwo kubemerera bagasabana n’abagororwa bari Mu Igororero.
Umuvugizi wa RCS CSP Hillary Emmanuel SENGABO Asobanura ko Impano abagororwa bahawe zizabasha mumyitozo ngorora mubiri kandi yashimangiye ko siporo mu magororero aringirakamaro bibafasha guhinduka mu buburyo bw’imyumvire, kwidagadura, gukira ibikomere n’agahinda gakabije, ndetse no kwitecyerezaho cyane bikanabarinda indwara zitandukanye .
Nigikorwa cyahujwe no kwishimira igikombe cya shampiyona cya 2025-2026 Arsenal yatwaye nyuma y’imyaka 20.



