Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Intego

 

Intego rusange ya Minisiteri y'Uburezi ni uguhindura umuturage w'u Rwanda akaba umuntu w’umuhanga mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’igihugu binyuze mu kwemeza ko uburezi bufite ireme bungana hibandwa ku kurwanya ubujiji, guteza imbere siyansi n’ikoranabuhanga, gutekereza neza no kugira indangagaciro nziza.

 

 

Icyerecyezo

 

Icyerekezo cya Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) ni uguha abaturage b'u Rwanda amahirwe angana yo kwiga neza binyuze mu bigo by'uburezi byo ku rwego rw'isi n'ibigo by'uburezi bizwi.

Inshingano z’ibanze za Minisiteri y’Uburezi

1.Kumenya ko Abaturarwanda bafite ubumenyi buhagije, ubushobozi n’imigirire ituma hakomeza kubaho imibereho myiza n’ubukungu bihindura igihugu no guhatana ku isoko mpuzamahanga.

2.Gushyiraho amategeko, amabwiriza n’imirongo ngenderwaho biteza imbere politike y’uburezi binyuze:

a.Mu gutegura amategeko, amabwiriza n’imirongo ngenderwaho mu guteza imbere uburezi.

b.Gushyiraho no kumenyekanisha  ibipimo n’amahame ngenderwaho byemewe mu rwego rw’uburezi.

3.Gushyiraho uburyo bwo gukurikirana no kugenzura ibikorwa by’uburezi binyuze mu :

a.Gukurikirana no kugenzura politike z’uburezi, ingamba na za gahunda.

b.Gukurikirana ibipimo by’uburezi no guhuza imibare itangwa n’inzego zegerejwe abaturage.

c.Gutanga raporo zo mu bihembwe ngarukamwaka kuri guverinoma hasobanurwa umusaruro wa gahunda z’uburezi, ingamba na gahunda z’iterambere ry’urwego rw’uburezi.

4.Gushyiraho ingamba z’ubukanguramba zigamije gushaka amikoro n’imikoresherezwe yayo binyuze:

a.Gukora ubukangurambaga bwo gushaka amikoro no gukora ubugenzuzi bw’uburyo akoreshwa mu guteza imbere uburezi.

b.Guteza imbere ubufatanye bw’abikorera mu iterambere ry’uburezi

5.Guteza imbere imyigire n’imyigishirize no gukoresha neza amakuru n’itumanaho mu burezi binyuze:

a. Mu guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’uburezi

b.Guteza imbere  amakuru n’itumanaho mu ikoranabuhanga nk’umuyoboro mu myigire n’imiyigishirize.

6. Gushyiraho, gusuzuma guha umurongo urwego rw’uburezi hagamijwe kubaka ibigo no kubyongerera ubushobozi binyuze:

a. Mu kureberera gahunda zo kubaka amashuri no kuyashyiramo ibikoresho

b. Kureberera uburezi no gukomeza guhugura abarimu n’abandi bakozi ba Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho.