Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abagororwa 528 bo mu Igororero rya Nyamasheke bahamijwe ibyaha bya Jenoside barigusoza ibihano batangiye amahugurwa

Ni gahunda igamije gutegura no gubafasha abo bagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside babura igihe gito ngo basoze ibihano by’ibyaha bakoze bagasubira mu buzima busanzwe, aho bahabwa inyigisho zitandukanye zibategura mu mutwe uburyo bazabana n’abandi baturarwanda bazaba basanze, hakazamo inyigisho zo gukunda igihugu no kukitangira ndetse bakanigishwa uburyo bakwihangira imirimo bakiteza imbere bo n’imiryango yabo birinda ikintu cyose cyabasiza mu ivangura iryariryo ryose ahubwo bagaharanira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda. 

Madamu Uwera Alice, yasabye abagororwa gukurikira inyigisho zitandukanye bazahabwa, kuko zizabafasha kubana neza n’abo bazasanga mu muryango nyarwanda..

Yagize ati ” Ndabasaba kugira imyitwarire iboneye no gukurikira neza inyigisho muzahabwa kuko uko muzitwara mugeze hanze aribyo bizagaragaza ko mwahindutse, ntahndi bizagaragarira ni mu myitwarire muzagaragaza mugeze hanze muri sosiyete igihe muzaba musoje ibihano, rero muzagaragaze impinduka babone ko mwaje mwarahindutse kandi mwaranagororotse, mufite imyumvire mishya ndetse mufite ubushobozi bwo gufasha abandi muturanye  mu mibereho myiza mu iterambere ry’Igihugu kandi arimwe bafatiraho icyitegererezo.”

DCG Theos Badege, yasabye abagororwa bagiye gusoza ibihano kuzagira impinduka mu muryangonyarwanda bagiye kujyamo bakagaragaza ko bagororotse bya nyabyo.

Yagize ati” Ndasaba mwese mugiye gusoza ibihano ko aho mugiye muzagaragaza impinduka zifatika mu iterambere ry’Igihugu kuko mwahawe amasomo menshi kandi y’ingirakamaro, mugomba kugaragaza ko mwagororotse bya nyabyo binyuze mu bikorwa no mumyitwarire muri rubanda ruzaba rubakikije. Ndabifuriza kuzakurikirana amahugurwa neza.” 

RCS binyuze muri gahunda zitandukanye zijyanye no kugorora, abagororwa bahabwa amahirwe yo kwiga imyuga n’ubumenyingiroro ndetse no kwigishwa indangagaciro zibafasha guhindura imyumvire n’imyitwarire, bikagira uruhare mu gutegura abagororwa gusubira mu miryango bafite ubumenyi n’imyumvire bishobora kubafasha kwirinda gusubira mu byaha no kugira uruhare mu iterambere ryabo n’iryaho batuye.

Ni amahugurwa Azamara igihe kigangana n’ubyumweru bitatu ahabwa abagabo bahamijwe ibyaha bya Jenocide yakorerwe abatutsi 1994 baturutse ku magororero atandukanye bahugurirwa mu Igororero rya Nyamasheke mu ntara y'Uburengerazuba ni mu gihe abagore bo bahamijwe n’ibyo byaha bahugurirwa mu’Igororero rya Nyamagabe akaba yatangiye uyumunsi taliki 05 Ukakira 2026 akazarangira kuwa 28 Ukwakira 2026.