Abagororwa bitegura gusubira mu buzima busanzwe bari mu kigo babanza kunyuramo I Rwamagana baravuga
Ibi biravugwa na bamwe mu bagororwa bari mu kigo kinyuzwamo abagiye gusoza ibihano bitegura gusubira mubuzima busanzwe giherereye I Rwamagana (Rwamagana Social Reintegration Center) aho abagera kuri 215 bitegura gusubira mu miryango yabo bakurikirana amasomo atandukanye y’imyuga azabafasha kwiteza imbere basubiye mu buzima busanzwe.
Ni ibintu aba bagororwa bishimira cyane kuko ibyo bigishwa bikenewe ku isoko ry’umurimo bikazatuma bafungura amaso bagakora birinda ikintu cyose cyabasubiza mu cyaha kuko benshi bavuga ko ibyaha baguyemo byaturutse ku kutagira ibyo bakora, bakaba bavuga ko impamba bahawe izabafasha kwiteza imbere bo ubwabo, imiryango yabo ndetse n’Igihugu muri rusange kuko amahirwe bagize yo kwiga uri umugororwa ntahandi wayabona keretse mu Rwanda honyine.
Mumasomo bahabwa bari muri icyo kigo cya Rwamagana Social Reintegration Center, harimo gutunganya imisatsi, ubudozi, ubukorikori n’ubuhinzi hakiyongeramo n’inyigisho zitandukanye bahabwa zibategura gusubira mubuzima busanzwe barabaye abaturage beza bagendana na gahunda zitandukanye leta iba yaragiye itegura, kugirango ntihazagire uwongera kuba umutwaro ku gihugu.
Igirimbabazi Hope uri muri Rwamagana Social Reantegration Center, uzamaramo amezi atandatu aravuga ko yishimira ubumenyi bahabwa bari muri iki kigo kuko ari impamba y’ubuzima.
Yagize ati ”hari byinshi nigiye hano maze kumenya kandi bifite agaciro mubuzima bwo hanze, harimo gutunganya Imisatsi, kumurika imideri no kwita ku bwiza bw’abagore, nkaba nshimira RCS kuko bizamfasha kwiteza imbere nsubiye mubuzima busanzwe ndetse nteze imbere n’umuryango wanjye.”
Muhawenimana Immacule nawe uri mu mubagororwa bari muri Rwamagana Social Reantegration Center,nawe aravuga ko atabona uko ashimira Igihugu bitewe n’uburyo cyita ku muturage wacyo.
Yagize ati ”Batwitaho muburyo bwose kugirango nitugera hanze ubuzima buzatworohere ndetse binaturinde kongera kwisanga mubyaha bakaduha ubumenyi buzadufasha kurwana n’iterambere ryacu kuko ibyo twigishwa bigezweho ku isoko ry’umurimo, njye sinabona uko mbashimira pe uwiteka azabe ariwe ubitura.”
Aho yakomeje agira inama n’abandi bose kwirinda icyaha bakirinda ikintu cyose gishobora gutuma bisanga mu Igororero ahubwo bagashaka icyabateza imbere bakoresheje amaboko yabo.
SSUPT Olive Nzayisenga, Umuyobozi wikigo kinyuzwamo abagiye gusoza ibihano bategurwa gusubira mubuzima busanzwe ( Rwamagana Social Reantegration Center) nawe yavuze ko amasomo ahabwa abari muri icyo kigo ko ari impamba ikomeye cyane.
yagize ati ”Abagororwa baza muri iki kigo ni ababa basigaje igihe gito ngo basoze ibihano byabo basubire mu buzima busanzwe, uburyo bitabwaho burihariye kuko bahabwa amasomo azabagirira akamaro hibandwa ku bikenewe ku isoko ry’umurimokugirango bazubire mu sosiyete bafite ubumenyi butandukanye buzatuma bahangana ku isoko ry’umurimo, aho bigishwa imyuga n’ubumenyingiro bagasoza baramaze kubimenya nko kwigishwa kudoda,gutunganya imisatsi ndetse n’ubwiza bw’abadamu ibi bikaba ari n’uburyo bwo kubafasha kutazongera kugwa mu cyaha kuko bazaba bafite ibyo bakora kandi bibinjiriza amafaranga.”
Akomeza avuga ko mu masomo bahabwa harimo n’abiganiro bitandukanye bijyanye na gahunda zitandukanye za Leta kugira ngo bazatahe ari abaturage bazima bahindutse muburyo bwose haba mu myumvire ndetse no kugororoka bya nyabyo bakaba na ba rwiyemezamirimo bakanatanga akazi ku bandi.
Iki kigo cya RCS Rwamagana Social Reantegration Center giherereye mukarere ka Rwamagana Umurenge wa Muhazi kikaba cyarubakiwe abagororwa bakoze ibyaha bisanzwe begereje gusoza ibihano byabo, kugirango bajye bahanyura bahabwe ubumenyi n’impamba izabafasha kwiteza imbere kikaba cyaratangiye muri Nzeri 2025 gitangirana abagororwa 250.


