Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abakozi ba RCS n’izindi nzego z’umutekano bakorera mu karere ka Ngoma bahawe amahugurwa yo gukumira inkongi y’umuriro

 

 

 

Itsinda ry’abapolisi bakorera mu ishami rishinzwe gukumira inkongi y’umuriro, kuri uyu wa gatatu taliki 04 Ugushyingo 2026, mu karere ka Ngoma, bahaye amahugurwa ajyanjye no gukumira inkongi y’umuriro, abakozi RCS, abasirikare, abapolisi, Dasso, abakozi ba kampani zishinzwe umutekano Abakozi b'Akarere n’abakozi ba za sitasiyo zitanga amavuta akoreshwa mu bwikorezi.  

Ni amahugurwa agamije gufasha aba bakozi bose bakorera mu karere ka Ngoma, kugira ubumenyi mugukumira inkongi y’umuriro iramutse yadutse aho bakorera akazi kabo ka burimunsi aho bashobora kwihutira kugera aho inkongi yadukiye bakayihagarika itarakwirakwira ngo igire ibyo yangiza cyangwa ngo barebere ibiri kuba aho kuba bakora ibishoboka umuriro ntugire ibyo wangiza kubera ko nta bumenyi bafite bwatuma bamenya uko bakwitwara.

Mu bumenyi bahabwa harimo kumenya ibikoresho by’ibanze wakwifashisha ako kanya ukibona aho umuriro waturutse utarakwirakwira, aho wakoresha amazi,umucanga cyangwa ugashaka umwenda cyangwa ikiringiti gitose ukagishyira hahantu inkongi igahita igabanya ubukana yari ifite wabona ikomeje kuzamura ubukana ukitabaza ishami rya polisi rishinzwe gukumira inkongi y’umuriro igatabarira ku gihe inkongi igahagarikwa.

Amahugurwa ajyanye no gukumira inkongi y’umuriro (Fire and Rescue Brigade) atangwa n’ishami rya Polisi rishinzwe gukumira inkongi, atangwa ahantu hatandukanye harimo ibigo by’amashuri, insengero, kwa muganga mu masoko ndetse n’ahandi hose hakorera abantu benshi.