Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

CG Evariste Murenzi Yagiranye ibiganiro na Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga rwa IRMCT waje mu ruzinduko rw’akazi

IRMCT ni Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho kurangiza imirimo yasizwe n’inkiko mpuzamahanga zaburanishije ibyaha bikomeye birimo jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, zirimo ICTR na ICTY. Uru rwego rukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano byakatiwe n’izo nkiko, rukanagenzura ko ibihugu byakira abagororwa bubahiriza amahame mpuzamahanga.

Mu biganiro abayobozi bombi bagiranye hibanzwe ku mibereho myiza y’abagororwa by’umwihariko abagororwa b’abanyamahanga bari kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda n’ingamba zibafasha kugororoka no kwitegura gusubira mu miryango.

Muri izo gahunda harimo amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro nko kudoda, ububaji, ubuhinzi n’ubworozi, ubudozi n’ubukanishi, ubukorikori byose bibafasha kubona ubumenyi buzabateza imbere.

Nyuma y’ibyo kandi hakiyongeraho siporo zitandukanye zituma bagira ubuzima bwiza n’imyitwarire myiza, amasomo y’uburere mboneragihugu abigisha indangagaciro z’ubunyangamugayo, ubumwe n’ubwiyunge, ndetse n’amasomo rusange yo gusoma, kwandika no kubara ku batize.

CG Murenzi yashimangiye ko RCS ikomeje gushyira mu bikorwa amahame mpuzamahanga agenga amagororero mu gihugu hose. Perezida wa IRMCT na we yashimiye intambwe imaze guterwa, ashimangira ko ubufatanye bukomeje ari ingenzi mu guteza imbere ubutabera n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

 

Madamu Graciela Gatti Santana, Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga rwa IRMCT.

Madamu Graciela Gatti Santana, yari kumwe n’abandi bayobozi barimo Jesse Leff na Fiona Reinhardt.