DCG Theo Badege yasabye abaturage b’umurenge wa Muhazi gukomeza kuba abaturanyi beza b’Igororero rya Rwamagana
Uyumunsi taliki ya 06 Ukwakira 2026, Komiseri Mukuru wungirije w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, DCG Theos Badege yitabiriye inteko rusange y’abaturage b’umurenge wa Muhazi, Igororero rya Rwamagana riherereyemo abasaba gukomeza kuba abaturanyi beza, bagafatanya mu bikorwa by’iterambere ribafitiye akamaro impande zose.
Ni inteko yitabiriwe n’abayobozi b’inzego zibanze harimo umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana Mutoni Jeanne, nawe washimye uburyo Igororero rya Rwamagana rigira uruhare mu iterambere ry’abaturage b’umurenge wa muhazi harimo gufatanya kubakira abatishoboye no gutangira ubwisungane mu kwivuza bamwe mu baturage badafite ubushobozi, ko ibyo bigaragaza imibanire myiza yabo ariko abasaba kwirinda ibikorwa bibi byatuma umubano wangirika biturutse ku myitwarire ya bamwe bashobora gukora ibidahuye n’amahame y’Igororero.
DCG Badege, mu ijambo rye yashimiye abaturage b’umurenge wa Muhazi abasaba ko bakomeza kwirinda ibyakwangiza umubano hagati yabo n’Igororero bazanira ibiyobyabwenge abagororwa no kwiba imyaka y’Igororero.
Yagize ati” Ndagira ngo mbashimire uburyo mubanye neza n’Igororero rya Rwamagana, muri abaturanyi beza, ndabasaba gukomeza iyo myitwarire mwirinda ikintu cyose cyakwangiza uwo mubano hagati yanyu n’Igororero, mwirinda kuzanira ibitemewe abagororwa birimo ibiyobyabwenge kuko uzabifatirwamo azabihanirwa ndetse tugiye no kwinjira mu gihe cy’ihinga muzirinde kwishora mu myaka y’Igororero kuko hari abajya bayangiza cyangwa bakaza kuyiba, mukomeze uwo mubano dufataniriza hamwe muguteza imbere umurenge wacu.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza mu karere ka Rwamagana, Mutoni Jeanne nawe yashimye uburyo Igororero rya Rwamagana rigira uruhare mu Iterambere ry’abaturage b’umurenge wa Muhazi.
Yagize ati ”Turashimira Igororero rya Rwamagana kubw’uruhari bagira mu iterambere ry’abaturage b’umurenge wa Muhazi, bagize uruhare mu guha abauturage batishoboye ubwishingizi bwo kwivuza bagera kuri 500 umwaka washize , bagira uruhare mu kubakira abatishoboye iyo tubiyambaje, bagira kandi uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo Umuganda rusange, dukoresha ikibuga iyo dushaka gukina ndetse n’igihe cyo kwibuka tubana namwe, turishimira uburyo mubanyemo n’abaturage b’umurenge wacu wa Muhazi, nkaba rero nsaba abaturage gukomeza gusigasira iyo mibanire myiza.”
Inteko rusange yabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru giherereye mu Igororero rya Rwamagana aho bacyifashisha mubikorwa bitandukanye by’imyidagaduro ndetse n’inama zitandukanye z’umurenge wa Muhazi.

DCG Theos Badege arikumwe n'umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rwamagana ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage Mutoni Jeanne bitabiriye inteko rusange y'abaturage b'umurenge wa Muhazi. 
abaturage b'utugari duhana imbibi n'Igororero nibo bitabiriye inteko rusange y'umumurenge wa muhazi. 
Abaturage bitabiriye Inteko bavuga ko bishimira uburyo babanye neza n'Igororero rya Rwamagana. 
Ni inteko yitabiriwe n'abayobozi b'inzego zibanze zikorera mu karere ka Rwamagana.
DCG Theos Badege yifatanyije n'abaturage b'umurenge wa Muhazi bishimira imibanire myiza n'Igororero.