Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

DCG Theos Badege, yaganirije abagore bahamijwe ibyaha bya Jenoside bariguhabwa inyigisho na MINUBUNWE, abasaba kuzataha bari intangarugero

Ni amahugurwa y'icyiciro cya 9 ari guhabwa abagore bagera kuri 250 bahamijwe ibyaha bya Jenoside baturutse mumagororero atandukanye agororerwamo abagore, aho bahabwa inyigisho zitandukanye zibategura gusubira mumuryango nyarwanda ari abaturage bahindutse bubahiriza gahunda za leta kandi ari intangarugero muri sosiyete.

 

Mu nyigisho bahabwa harimo iz'ubureremboneragihugu na ndi umunyarwanda arizo zibandwaho cyane, kugira ngo batazongera kwisanga baguye mu cyaha kubera kudasobanukirwa neza abo aribo, gahunda zitandukanye za leta kuko abenshi baba bamaze igihe mu Igororero batazi aho Igihugu kigeze, zikaba zitangwa n'inzego zitandukanye, zirimo inzego zibanze, iz'umutekano ndetse n'abandi bafatanyabikorwa kugirango uwahawe izo nyigisho azatahe hari byinshi yungutse.

DCG Theos Badege, yaganiriye nabo ndetse abaha umwanya wo kugira ibyo bavuga kuri izi nyigisho bahabwa nicyo zizabamarira, bamubwira ko bashimira Leta y'u Rwanda kubwo kwita ku muturage wayo ikamwitaho kandi yarakoze icyaha, bamubwira ko inyigisho bahahwe ari impamba ikomeye izabaherekeza muri sosite bagiyemo ndetse bamubwira ko RCS iri ku rwego rwiza rwo kugorora bagereranyije nuko mbere byari bimeze ko harimo impinduka nyinshi kandi nziza zigaragarira buriwese.

DCG Badege, yabasabye kuzakurikirana inyigisho neza kugira ngo nibasubira mumuryango nyarwanda bazabe ari abaturage bagaragaza ko bagororotse bya nyabyo bijyanye n'ibikorwa ndetse n'imyitwarire bizaba bibaranga muri sosiyete bazaba babana umunsi ku munsi, kandi abasaba kubahiriza gahunda za Leta zose nkuko abandi banyarwanda bazubahiriza.

Ni amahugurwa azamara igihe kingana n'ukwezi, abera mu Igororero rya Nyamagabe, ahahugurirwa abagore, mu gihe abagabo nabo bahamijwe ibyaha bya Jenoside baturutse ku Magororero atandukanye bahugurirwa mu Igororero rya Nyamasheke mu ntara y'Uburengerazuba.