DCG Theos Badege yakiriye abashyitsi baturutse mu gihugu cya Malawi, bari murugendoshuli rwo kwiga ikoranabuhanga rya IECMS .
IECMS ni sisiteme ikoreshwa mu buryo bwikoranabuhanga cyane cyane m’ubucamanza no mu butabera aho bayifashisha kenshi kuri dosiye y’umugororwa mu kwakira ndetse gucyura umugororwa ugeze igihe cyo gutaha bikarinda ubukererwe cyangwa kudindiza umugororwa gutahira igihe.
AG. Commissioner SSP Emmanuel ISHIMWE Yatangiye asobanura ku mikorere ya IECMS avuga igihe yatangiriye ndetse n’impinduka yazanye mu rwego rw’Urwanda rushinzwe igorora,
Agaruka cyane uko imikorere yarigoye muri RCS Mbere y’uko batangira gukoresha IECMS, yagize ati “mbere wasangaga ku magororero uburyo bw’ikoranabuhanga yo guhuza akazi byari bigoye rwose, gusa nyuma yuko tubonye IECMS byarahindutse muburyo bugaragara”.
Intego nyamukuru ya IECMS nukwihutisha imikorere ndetse no kugira ngo akazi kagende neza kurushaho, mu byukuri IECMS yagabanyije ubukererwe mu mikorere muri RCS.
By’umwihariko IECMS Ifasha gutanga amakuru mu bindi bigo tugirana imikoranire,mu nzego dukorana bya hafi, by’umwihariko mu RIB, MINJUSTE, ku nkiko ndetse n’ibindi bigo bitandukanye.
SSP Emmanuel ISHIMWE yagarutse kubakenera kenshi gukoresha IECMS mu rwego rw’urwanda rushinzwe igorora RCS.
Legal officer,Medical service responsibility, Social affair officer abo ni bamwe mu bakenera cyane gukoresha iyi sisiteme .
Mu mikorere yayo kandi idufasha kugenzura cyane uko umugororwa asoza igihano cye cyarangira agataha hatabayeho ubukererwe .
DCG Theos Badege Yabigarutseho avuga ko kugeza ubu imbogamizi zihari ari mudasobwa zo gukoresha zikiri nkeya ku magororero.
Abashyitsi basoje bashima ku bw’ikaze bahawe ndetse bashima cyane imikorere ya IECMS ko ari nziza kandi ko biteguye umusanzu wabo n’ubufatanye ubwari bwo bwose hagati yabo n’urwego rw’Urwanda rushinzwe igorora.
DCG Theos BADEGE yakiriye abashyitsi baganira kuri IECMS RCS Headquarter
Mugusoza bafashe ifoto y'urwibutso