Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Igororero rya Muhanga n’abaturage bo mumurenge wa shyogwe bubakiye umuturage utishoboye

Kubufatanye n’Igororero rya Muhanga abaturage b’umurenge wa Shyogwe, kuwa 10 Ugushyingo 2026, bubakiye umuturage utagiraga aho kuba n'umuryango we, mu rwego rwo kurushaho kugira imibanire myiza n'abaturage baturanye n’Igororero ndetse n’imikoranire myiza n’inzego z’ibanze.

Ni igikorwa cyahurijwe hamwe no gutanga mituweli ku baturage 25, bo mu murenge wa shyogwe mu kagali ka Ruli umudugudu wa Ruhina nabo badafite ubushobozi bwo kubona serivisi zo kwivuza , ariyo mpamvu rimwe na rimwe  usanga bamwe bahaburiye ubuzima cyangwa bakazahazwa n’uburwayi kubera kubura ubushobozi bwo kubona ubuvuzi, ni muri urwo rwego amakuru ku bantu badafite ubushobozi akusanywa ku bufatanye n’abaturage udafite ubushobozi agafashwa.

Nyuma y’ibyo bikorwa umuyobozi w’Igororero rya Muhanga SSUPT Dative Mwizerwa yasabye abaturage baturiye Igororero rya Muhanga kuba abaturage beza.

Yagize ati”Ndabasaba ko muba abaturanyi beza mukirinda ibikorwa bibi byo gufasha abagororwa kubona ibitemewe bakabyinjiza mu Igororero, mukirinda konona imyaka ihinze kubutaka bw'Igororero ndetse mukihutira no gutangira amakuru kugihe mu gihe mwamenye amakuru ku byateza umutekano muke mu Igororero nibwo muzaba mubaye abaturanyi beza kuko kubaho ari ugufashanya.”

Abaturage bashimiye RCS kubw’uruhare igira mu iterambere ry’ahantu batuye ndetse nabo bizeza imibanire myiza n’imikoranire cyane mugusangira amakuru yagirira akamaro impande zose kandi ko bizeye ko ubwo bufatanye buzatanga umusaruro.