Imyidagaduro mu magororero igira uruhare mu guhindura imitekerereze y’abagororwa
Mu magororero ya Musanze na Nyamagabe, hagiye hategurwa ibikorwa bitandukanye birimo umuziki, imbyino, imikino n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro, bigaha abagororwa umwanya wo kwidagadura no gusangira ibyishimo.
RCS igaragaza ko ibi bikorwa bifasha abagororwa kugabanya ibitekerezo bibaremereye, kubaka imibanire myiza no gukomeza ubumwe hagati yabo.
Iyo bahuriye mu myidagaduro, babona umwanya wo ,gusabana no kugaragaza impano zabo.

Abafite impano mu muziki, imbyino, gukina amakinamico n’indi myidagaduro babona umwanya wo kuzigaragaza imbere ya bagenzi babo.
Ibi bishobora kubafasha kongera kwigirira icyizere no kumva ko bagifite ubushobozi bwo kugira uruhare mu bikorwa byubaka umuryango nyarwanda
Imyidagaduro kandi ifatwa nk’igice cy’ingenzi muri gahunda y’igorora, kuko ifasha umugororwa guhindura imitekerereze no kwitegura kuzasubira mu muryango nyarwanda barahindutse uko byifuzwa na leta y’Urwanda.
Iyo Imyidagaduro kandi ihuza n’izindi gahunda zigamije gufasha abagororwa kwiyubaka no kwirinda gusubira mu byaha.
Ku bwa RCS, intego yo kugorora si ukubika umuntu gusa, ahubwo ni ukumufasha guhinduka no kugira imyitwarire imufasha kongera kubana neza na sosiyete nyuma yo gusoza ibihano
Muri rusange, imyidagaduro mu magororero igaragaza ko kugorora bidashingira ku bihano gusa, ahubwo inibanda ku gufasha umuntu guhinduka, gukira ibikomere byo mu mutima, kubaka imibanire myiza no kwitegura gusubira mu muryango afite ubushobozi bwo gutangira ubuzima bushya.
