Komiseri Mukuru wa RCS yatangije amahugurwa ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu magororero
Kuri uyu wa 12 Ukwakira 2026, Mu karere ka Musanze, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) ku bufatanye n’Umuryango w’abibumbye rishinzwe kurengera uburengazira bwa muntu (UN Human right), batangije amahugurwa agenewe abakozi ba RCS bagera kuri 30 bafite aho bahuriye n’uburenganzira bwa muntu.
Aya mahugurwa agamije kongerere ubumenyi abakozi b’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, bafite aho bahurira n’uburenganzira bw’abagororwa kugira ngo bakomeze barusheho guharanira ko uburenganzira bwabo mu magororero aho bari hirya no hino, uburenganzira bemerewe bugasigasirwa ndetse hanashyirwa mu bikorwa amahame n’ibipimo ngenderwaho by’Umuryango w’Abibumbye (UN Human right) mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.
Ni amahugurwa yatangijwe na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CG Evaliste Murenzi, afatanyije n’abayobozi b’umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu ARDHO(Association Rwandaise pour la defense des droits de l’Homme)CG Evariste Murenzi, mu ijambo rye yagaragaje ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu no gufata neza abagororwa ari inkingi ya mwamba mu igorora rigamije gufasha uwakoze icyaha guhinduka no kuzongera kwinjira mu muryango ari umuturage wubahiriza amategeko.
Yasobanuye ko aya mahugurwa azafasha abakozi ba RCS kurushaho gusobanukirwa uko amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu yashyirwa mu bikorwa mu mirimo yabo ya buri munsi, anabasaba gusangira ubunararibonye no gushakira hamwe ibisubizo bifatika byanoza imikorere barushaho gushyira imbere uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Komiseri Mukuru kandi yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje kubahiriza amahame y’Umuryango w’Abibumbye (UN, Office of High commissioner for Human Right ) mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, agaragaza ko ubunararibonye bw’abakozi ba RCS mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye bwagize uruhare mu gufasha ibihugu nka Sudani y’Epfo na Repubulika ya Santarafurika kuvugurura inzego zabyo z’amagororero.
Yashimangiye ko umusaruro nyakuri w’aya mahugurwa utazagaragarira gusa mu bumenyi abayitabiriye bazunguka, ahubwo uzapimirwa ku buryo bazabushyira mu bikorwa bya buri munsi.
Mu gusoza, yashimiye ARDHO, Umuryango w’Abibumbye (UNO), abakozi bitabiriye amahugurwa n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutegura aya mahugurwa, abizeza ko RCS izakomeza kwakira gahunda zigamije kongerera abakozi bayo ubushobozi n’ubumenyi.
Aya mahugurwa ari kubera mu karere ka Musanze Azamara iminsi itatu.


