Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Minisitiri Bizimana yasabye abagore bagize uruhare muri Jenoside barikurangiza ibihano, kuzaba intangarugero mu muryango nyarwanda bagiye kujyamo

Mu kiganiro  Dr Jean Damascene Bizimana, Minisitiri w’ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda, yigiranye n’abagore bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri  Mata 1994, bari bamaze igihe kingana n’ukwezi baba baraturutse mu magororero atandukanye y’abagore hirya no hino mu gihugu bari mu cyiciro cya cyenda cy’inyigisho zitegura abarikurangiza ibihano byabo bitegura gusubira mu muryango nyarwanda, yabasabye kuzarangwa n’imyitwarire myiza kugirango bagaragaze ko hari amasomo bahawe mugihe bagororwaga ndetse abasaba kwirinda ikintu cyose kijyanye n’ivangura iryo ariryo ryose ryatuma bakongera kwisanga mubyaha bisa nibyo bari bafungiye, abasaba kandi kuzaba abaturage beza bafite indangagaciro z’umunyarwanda ukunda igihugu cye.

Yabasabye abarangije ibihano bagiye gusubira mu miryango yabo, kurangwa no kuvugisha ukuri ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakanagaragaza impinduka nziza bagize binyuze mu myitwarire yabo.

 

 

Yagize ati: “Musoje ibihano musubiye mu buzima busanzwe, Kuba mwaragize uruhare muri  Jenoside mwabitewe na Leta yariho icyo gihe, kuko mwe mwabikoraga nk’abikiza umwanzi ndetse mwumvaga ko Umututsi ari umwanzi wanyu ko ari umuntu mubi cyane mubikora mushyizeho umwetse, ariko amahirwe mufite leta iriho ifata umunyarwanda wese kimwe kuko twese turi abaturage b’Igihugu cy’U Rwanda mbasabye kuzirinda amacakubiri n’ivangura iryariryo ryose ahubwo muharanire kuba abanyarwanda buje ubunyarwanda mubumbatire ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mwirinda ingengabitekerezo iyo ariyo yose kandi muzirinde insubiracyaha.”

Abagore basoje inyigisho bahawe umwanya wo kuganira na Minisitiri bamubwira ibyo bungukiye mu nyigisho bahawe mu gihe cy’ukwezi zibategura gusubira mubuzima busanzwe, bamubwira ko izo nyigisho ari ingirakamaro akaba ari n’impamba ikomeye izabafasha bageze mu buzima busanzwe kuko bigiyemo byinshi kandi by’ingenzi, bashimira Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu cy’U Rwanda Paul Kagame kubwa Leta ayoboye idaheza ifata umuturage wese kimwe, banashimira RCS  kuri gahunda zitandukanye zo kugorora kuko zafashije benshi mubazikurikiranye.