Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

RCS Yagaragaje Ibikorwa by'Ubukorikori n'Ibikomoka ku Buhinzi Byakozwe n'Abagororwa mu Imurikagurisha rya EAC

Urwego rw'URwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwasoje iminsi 10 rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ry'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), ryabereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, kuva ku wa 30 Ukwakira kugeza ku wa 8 Ugushyingo 2026, rigamije guteza imbere  ubuhinzi n'ubukorikori, by'umwihariko   ibiko moka k’uruhu n'ibikomoka ku buhinzi bw'imboga n'imbuto.

Iri murikagurisha ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Advancing Regional Value Chain in Leather and Horticulture”, bisobanuye guteza imbere urwego rw'ibikorwa by'ubucuruzi n'umusaruro mu karere, hibandwa ku ruhu n'ubuhinzi bw'imboga n'imbuto.

Mu rwego rwo gushyigikira intego z'iri murikagurisha, RCS yitabiriye igaragaza ibicuruzwa n'ibikorwa bitandukanye bikorerwa mu magororero, birimo ibikoresho by'ubukorikori bikozwe mu biti ,imitako n'ibindi bikomoka ku buhinzi harimo nk’ibiseke ibikomoka kuruhu harimo imyenda n’inkweto, ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye ibyo byose byakozwe n'abagororwa binyuze mu mahugurwa y'imyuga n'ubumenyingiro bahabwa.

Ibyo RCS yerekanye byagaragaje uruhare rw'inyigisho z'imyuga mu kongerera abagororwa ubumenyi ngiro, guteza imbere impano zabo no kubafasha kubyaza umusaruro ubushobozi bafite. Byongeye kandi, byerekanye ko umusaruro ukomoka mu magororero ushobora kugira uruhare mu iterambere ry'ubukungu, binyuze mu gukora ibicuruzwa bifite agaciro kandi bishobora kugera ku isoko.

Kwitabira iri murikagurisha kandi byari umwanya mwiza kuri RCS wo kugeza ku baturage ubutumwa bw'uko inshingano zayo zitagarukira gusa ku gufunga abantu bakoze ibyaha, ahubwo ko ari urwego rufite inshingano zo kubagorora, rubaha ubumenyi n'ubumenyingiro bubafasha kwihindura no kwitegura gusubira mu muryango bafite ubushobozi bwo kwiteza imbere.

Binyuze mu bikorwa nk'ibi, Urwego rw’Urwanda rushinzwe igorora (RCS) rukomeje kugaragaza ko igorora ari inzira igamije guhindura  ubuzima bw'umuntu ufunze, kumwubakira ubushobozi no kumufasha kugira uruhare mu iterambere ry'umuryango n'igihugu muri rusange.

Iri murikagurisha ryabaye umwanya wo guhuza abikorera, inzego zitandukanye n'abaturage, hagamijwe guteza imbere ubucuruzi, guhanga udushya no gushimangira uruhurirane rw'ibikorwa by'ubukungu mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

 

 

Bimwe mubyamuritswe mu imurikagurisha ryabereye Igikondo