Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Byumba yasuye Igororero ry’abana rya Nyagatare

Mu ruzinduko rwe, Musenyeri Papias yahaye Igitambo cya Misa abana bagororerwa muri iri Gororero, aho yatangiyemo ubutumwa butandukanye bwibanze ku kubasubizamo icyizere cy’ubuzima,abibutsako n’ubwo bakoze ibyaha bakabihanirwa n’amategeko ariko bakiri abana b’Imana kandi ihora yiteguye kubakira mu gihe cyose bihannye ibyo bakoze. 

Yasabye aba bana kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha yo kwiga igihe bakiri mu igororero, bagashyira imbaraga mu masomo biga ndetse anashimira abanyeshuri baherutse gukora ibizamini bya Leta bakanabitsinda neza.

Igitambo cya Misa gihumuje, Nyiricyubahiro Musenyeri Musengamana Papias n’itsinda ry’urubyiruko bazanye, basabanye n’aba bana bagorererwa mu Igororero rya Nyagatare aho babahaye amafunguro n’ibinyobwa. Uretse amafunguro n’ibinyobwa bahaye aba bagororwa, babahaye impano zigizwe n’imyambaro itandukanye, ibikoresho by’isuku birimo amavuta, amasabune ndetse n’impapuro z’isuku mu bwiherero.

Yashimiye Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora by’umwihariko Igororero ry’abana rya Nyagatare ku buryo abana bitabwaho bakabereka ko uretse ibihano barimo abagifite agaciro nk’ak’abandi bana mu gihugu. 

Kiliziya Gatolika isanzwe ari umufatanyabikorwa wa hafi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, mu bikorwa by’igorora bitandukanye birimo isanamitima, uburezi, iyobokamana n’ibindi by’iterambere n’imibereho myiza y’umugororwa.Musenyeri Papias yafashe umwanya asangira n'abana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare.